Mu gihe hasigaye iminsi 16 gusa ngo mu Rwanda ku nshuro ya kane hakorwe ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire, abakarani b’ibarura bakomeje amahugurwa mu duce dutandukanye tw’u Rwanda, naho abaturage nabo biteguye kuzafasha abakarani b’ibarura kugirango igikorwa kizagende neza.

Mu itegurwa ry’igikorwa cy’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ku nshuro ya kane mu Rwanda, no kugirango kizagende neza, Abakarani b’ibarura bari mu mahugurwa yatangiye ku itariki ya 22 nyakanga azabafasha kubona ubumenyi bwisumbuyeho kuri iki gikorwa cy’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire.

Ni muri urwo rwego kandi,kuri uyu wa mbere hirya no hino mu ma centre y’amahugurwa atandukanye, hatanzwe ibizamini, byari bigamije gupima ubumenyi bw’abahugurwa, no kumenya abazayobora amakipe y’abakarani b’ibarura.

Ku ruhande rw’abaturage, batangazako biteguye neza gufasha abakarani b’ibarura, ku buryo bategereje itariki rizatangiriraho.
Nubwo bamwe mu baturage bamaze gusobanukirwa n’uburyo iri barura, hari na bamwe bakibaza ibibazo bitandukanye kuri iri barura.

Nubwo hari abakibaza ibibazo bitandukanye kuri iri barura, nta mpungenge bakwiye kugira kuko abakarani b’ibarura bagiye kumara ibyumweru bibiri mu mahugurwa babafitiye ibisubizo bihagije.Abaturage kandi barakangurira bagenzi babo kuzibaruza.

Amahugurwa y’abakarani b’ibarura azasozwa ku itariki ya 4 kanama. Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire mu Rwanda ku nshuro ya kane rizatangira ku itariki ya 16 kanama risozwe kuya 30 kanama 2012, rifite insanganyamatsiko igira iti ‘’ndibaruza kuko mfite agaciro’’.

SOURCE: Rwanda Bureau of Information and Broadcasting
http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=3927