I. IGIKORWA CY’IBARURA RUSANGE NI INGIRAKAMARO KU GIHUGU MURI RUSANGE NO KURI BURI MUTURAGE BY’UMWIHARIKO

Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire ni umwe mu mishinga y’ibanze Igihugu gishingiraho kugira ngo kigene ibigomba gukorerwa abaturage byabageza ku majyambere arambye mu bijyanye n’ubukungu n’imibereho yabo ya buri munsi.

  • Abayobozi ku nzego zose bakeneye kumenya umubare w’abaturage bayobora kugirango bashobore gutegura igenamigambi rihamye, bazi neza abo bateganyiriza uko bangana, ibyiciro by’imyaka y’amavuko barimo, uko batuye n’uko biyongera.
  • Kugirango ibyo byose bishoboke, buri muntu asabwe kwibaruza, nta n’umwe wibagiranye cyangwa ngo yibaruze kabiri. Ba Nyir’ingo cyangwa ababahagarariye basabwe gutanga ibisubizo nyabyo bagaragaza imibereho bwite yabatuye urugo bose kugirango ingamba zizafatwa zizabe zije gukemeura koko ibibazo nyakuri byagaragajwe n’ibisubizo byatanzwe na buri rugo cyangwa ikigo.
 II. ABATURARWANDA BOSE BASABWE KWITABIRA IBARURA

  • Abaturarwanda bose baributswa ko, kuva tariki ya 16 kugeza ku ya 30 kanama 2012, hazakorwa Ibarura ry’abantu bose batuye mu Rwanda, baba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga.
  • Basabwe rero kuzakira neza abakarani b’Ibarura bazaza bababaza ibijyanye n’imibereho bwite y’abantu bose batuye n’ibyerekeye imiturire n’imiterere y’inzu babamo.
  • Kugirango haboneke imibare nyayo, buri muntu wese utuye mu rugo agomba kwibaruza,  nta n’umwe ukwiye kwibagirana cyangwa ngo abarurwe kabiri.Basabwe cyane cyane gutanga ibisubizo nyabyo ku bibazo byose bazabazwa.
  • Abakarani b’Ibarura bazasanga abantu mu ngo zabo. Abantu batuye mu bigo nk’inkambi z’abasirikare, abagororwa bari muri gereza, abarwayi bari mu bitaro n’abandi nk’abo bazabarurwa mu buryo bwihariye.
 III. ABATURARWANDA NTIBAKWIYE KUGIRA IMPUNGENGE N’IMWE KURI IKI GIKORWA CY’IBARURA RUSANGE

  • Abaturarwanda bose basabwe gusobanukirwaicyo twita« Ijoro ry’Ibarura ». Ni ijoro ngenderwaho mu gikorwa cy’Ibarura. Iryo joro rizaba ari kuwa 15 rishyira uwa 16 Kanama 2012. Bene ingo basabwe kwibuka (bishobotse bakaba banabyandika ahantu) abazaba  baraye mu ngo zabo muri iryo joro n’abazaba bataharaye ariko basanzwe baba mu rugo hamwe n’abashyitsi bagendereye urugo bakaharara muri iryo joro. Ibibazo byose abakarani b’ibarura bazabaza ku munsi uwo ari wose muri iyi minsi 15 igenewe ibarura bizaba bireba iryo joro.
  • Nimero zizandikwa ku mazuzizafasha umukarani w’Ibarura kumenya ingo amaze kubarura n’izo asigaje. Zizamufasha cyane cyane kutagira urugo asimbuka cyangwa ngo arubarure kabiri. Ba Nyir’ingo bagomba kwirinda gusiba izo nimero igihe cyose ibarura rizaba ritararangira mu Gihugu kabone n’ubwo ingo zabo zaba zabaruwe.
  • Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire ntirihagarika imirimo isanzwe ikorerwa mu Gihugu. Ba Nyir’ingo cyangwa ababahagarariye basabwe guhana gahunda n’abakarani b’Ibarura y’igihe ingo zabo zizabarurirwa bityo bakikomereza imirimo yabo.
  • Abaturarwanda bose basabwe kumenya ko ibisubizo bizatangwa kuri buri muntu wese ari ibanga kuko buri muntu wese ukora mu mirimo y’ibarura ategetswe kugira ibanga ry’akazi ; abirenzeho ahanishwa ibihano biteganywa n’amategeko agenga ibarurishamibare. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare kizatangaza gusa imibare izava muri ibyo bisubizo byatanzwe.
  • Abaturarwanda bakwiye kumenya ko igikorwa cy’Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire ntaho gihuriye n’igenzura ry’imisoro, iyandikwa ry’ubutaka cyangwa ubundi buryo bw’iperereza n’ibindi.