28 August 2012

Itangazo rigenewe abataribaruza

Mu gihe Ibarura Rusange risigaje iminsi mike ngo rirangire, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda kirashimira abaturarwanda uburyo bitabira iki gikorwa cy'ingirakamaro.


17 August 2012

Perezida Paul Kagame n’umuryango we babaruwe

Kimwe n’abandi Banyarwanda bose, kuri uyu wa Kane tariki 16 Kanama, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye ibarura rusange rya kane ry’abaturage, aho yibaruje ndetse abaruza abo acumbikiye mu rugo rwe.


16 August 2012

Prezida Kagame yabimburiye abandi Banyarwanda mu ibarura rusange

Urugo rwa Prezida wa Repubulika, Paul Kagame, ruri mu rwibarujwe kuri uyu wa kane tariki ya 16/08/2012 ubwo igikorwa cy’ibarura rusange rya kane cyatangiraga mu gihugu hose, mu rwego rwo gutanga urugero ku bandi Banyarwanda bose.


16 August 2012

Nyanza: Ibarura ryahereye mu rugo rwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo

Igikorwa cy’ibarura rya kane ry’abaturage batuye u Rwanda ryatangiye tariki 16/08/2012 ku rwego rw’akarere ka Nyanza ryahereye mu rugo rwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyentwari.


16 August 2012

“Ntawe dukeka ko azabangamira ibarura mu Burasirazuba”-Guverineri Uwamariya

Kuri uyu munsi ibarura rya kane ry’abaturage n’imiturire ryatangiye, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba madamu Uwamariya Odette arizeza abakarani b’ibarura ko bazabasha gusohoza inshingano zabo muri iyo Ntara nta nkomyi.


Pages