Mu gihembwe cya kabiri cya 2020, umusaruro mbumbe w’igihugu wari Miliyari 2.175 z’amafaranga y’u Rwanda, uvuye kuri Miliyari 2.346 mu gihembwe cya kabiri cya 2019. Umusaruro muri Serivisi ukomeje kuza ku isonga, aho wagize uruhare rwa 45% by’umusaruro mbumbe wose, ubuhinzi bwo bwatanze 28% naho inganda zigira uruhare rwa 19%.

Uyu mwaka wa 2020, u Rwanda ndetse n’Isi muri rusange ruri mu bihe bikomeye byatewe n’icyorezo cya Covid-19. Uretse ingaruka ku buzima bw’abantu, iki cyorezo cyahungabanyije ubukungu muri rusange biturutse ku ngamba zafashwe mu rwego rwo kugikumira.

Iki gihembwe, cyahuriranye n’igihe abarwayi ba mbere batangiye kugaragara mu Rwanda hamwe n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo gukumira icyorezo aho ibikorwa byinshi byahagaritswe guhera mu mpera za Werurwe gukomeza.

N’ubwo izi ngamba zorohejwe muri Gicurasi, ibikorwa byose ntibyahise bikomorerwa mu rwego rwo kwirinda ko icyorezo gikwirakwira mu baturage. Ibi rero byashegeshe cyane ubukungu bw’u Rwanda ndetse n’ubw’Isi muri rusange.

Icyo imibare yerekana:

Muri iki gihembwe, umusaruro mbumbe wagabanutse ku rugero rwa 12,4%. Mu byiciro bigize ubukungu, umusaruro wagabanutseho 2% mu buhinzi; ugabanukaho 19% mu nganda; ndetse unagabanukaho 16% muri serivise.

Ibyiciro by’ubukungu byahungabanye cyane twavuga nka: Imirimo y’uburezi yagabanutseho  67%; iy’amahoteli na restora yagabanutseho 63%; ubwikorezi bugabanukaho 41%, aho ubwikorezi bwo mu kirere bwagabunetseho 96% naho ubwo ku butaka bugabanukaho 18%. Imirimo y’ubucuruzi nayo yagabunetseho 22%, iy’ubwubatsi igabanukaho 20%, urwego rw’imari n’amabanki rugabanukaho 8% naho ibikorwa bya Leta bigabanukaho 3%.

Muri serivisi, inzego zimwe na zimwe ntizirasubukura ibikorwa byazo neza, nk’uburezi, amahoteli na restora, imyidagaduro ndetse n’ubukerarugendo.

Inzego zagaragayemo izamuka ni: urwego rw’itumanaho n’ikoranabuhanga rwazamutseho 33%, urwego rw’ubuvuzi rwazamutseho 5% bitewe ahanini n’ibyashowemo mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Covid-19, naho urwego rwo gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura rwazamutseho 1%.

Ku bindi  bisobanuro birambuye, mwasura urubuga: www.statistics.gov.rw

Bikorewe i Kigali kuwa 18 Nzeli, 2020

Yusuf MURANGWA

Umuyobozi Mukuru