Imibare y’ingenzi

Umusaruro mbumbe wa 2019 hakoreshejwe ibiciro fatizo byo muri 2017 wazamutse ku rugero rwa 9,4%, ukaba ufite agaciro ka miliyari ibihumbi ikenda n’ijana na gatanu (9.105) z’amafaranga y’u Rwanda.
Ubuhinzi bwatanze 24% by’umusaruro wose, Inganda zitanga 18% naho Serivisi zitanga 49%.
Mu byiciro by’ubukungu umusaruro wazamutse ku buryo bukurikira:

  •  Ubuhinzi 5%,
  •  Inganda 16%
  • Serivisi 8%

Mu buhinzi, umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wiyongereye ku rugero rwa 4%. Umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu wiyongereyeho 5%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’umusaruro w’ikawa wiyongereyeho 7% n’uw’icyayi wiyongereyeho 3%.
Mu nganda, Ubwubatsi bwazamutseho 33% naho inganda zikora ibintu bitandukanye zizamukaho 11%. Mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Gasegereti yagabanutseho 23,7%, Wolufuramu igabanukaho 6,6% naho Koluta (Coltan) yiyongeraho 42% mu ngano y’ibyoherezwa hanze.
Muri serivisi zitandukanye, umusaruro ukomoka ku bucuruzi buranguza n’ubudandaza wiyongereye ku rugero rwa 16%, uwa serivisi z’ubwikorezi wazamutseho 12% bitewe ahanini n’ubwikorezi bwo mu kirere bwazamutseho 17%, Umusaruro wa serivisi z’ibigo by’imari n’ubwishingizi uzamukaho 8%, naho uwa serivisi zo gucumbikira abantu uzamukaho 10%.

Isesengura ry’imibare hifashijijwe ibiciro fatizo bya 2017 (2017 Benchmark)

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda kinejejwe no gutangaza imibare mishya ishingiye ku biciro byo muri 2017 bije bisimbura ibyari bisanzwe bikoreshwa byo muri 2014. Iki gikorwa gifasha mu kunononsora neza ibigize ubukungu bw’igihugu mu byiciro by’ubukungu byose; ibi bigafasha kubona impinduka zose zabayeho. Ibipimo mpuzamahanga bibwiriza ibihugu gukora iri sesengura buri myaka itanu ariko mu Rwanda turikora buri myaka itatu kubera amakuru tuvana mu bushakashatsi bwinshi dukora hano mu Rwanda. Gukora iri sesengura buri myaka itatu bidufasha kubona imibare y’umusaruro mbumbe yerekana neza uko ubukungu bwacu bwahindaguritse,
twongeramo ibikorwa bishya (urugero: inganda zikora telefoni n’izikora mudasobwa) ibi byose bikadufasha kurushaho kugira imibare y’umusaruro mbumbe yizewe. twongeramo ibikorwa bishya (urugero: inganda zikora telefoni n’izikora mudasobwa) ibi byose bikadufasha kurushaho kugira imibare y’umusaruro mbumbe yizewe. Imibare yavuye muri iri sesengura yatweretse ko umusaruro mbumbe twari dufite wari wizewe ku rugero rwa 98,8%. Ibi byatumye umusaruro mbumbe twari twaratangaje wa 2017 ushingiye ku ibiciro bya 2014 uzamurakaho 1,2%. Byagaragayeko umusaruro mbumbe wa 2018 n’ibyiciro by’ubukungu uko twabitangaje byarazamutse.

Impinduka zagaragaye:

 Ijanisha ry’ibyiciro by’ubukungu (Shares) 
  20172018 
 OldNewOldNew
Umusare mbumbe (GDP)    
Agriculture31%26%29%25%
Industry16%17%16%17%
Services 46%48%48%50%
Net Taxes7%7%7%8%

 

By: Mwizerwa Jean Claude.