Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda kiramenyesha abantu basabye akazi ku mwanya wa Controller muri Agriculture Survey  ko abemerewe kuzakora ikizamini ndetse n’abatemerewe ko lisiti imanikiste ku kigo ndetse no kuri  iyi website y’Ikigo www.statistics.gov.rw :

Ibyagendeweho kugirango umuntu yemererwe kuzakora ikizamini ni ibi bikurikira :

- Kuba ufite Ao mu bijyanye n’ubuhinzi (Agriculture Domain) + kuba ufite ubumenyi (Certificat) mubya GPS-GIS 
- Cyangwa kuba ufite A1 mu bijyanye n’ubuhinzi (Agriculture Domain) + kuba ufite ubumenyi (Certificat) mubya GPS-GIS + kuba warigeze gukora muri survey
   ijyanye n’ubuhinzi (agriculture survey)
 
Ikizamini kizakorwa kuwa gatatu tariki ya 18/04/2012 kuri la Palisse i Nyandugu guhera saa tatu (9H00).
 
N.B : uwaba abona ko atashyizwe ku rutonde kandi yujuje ibyangombwa asabwe kuzaza ku Ikigo bitarenze ku wa kabiri tariki ya 17/04/2012 kugirango asobanuze.
 
Bikorewe i Kigali ku wa 13/04/2012
 
Umuyobozi Mukuru w’Ungirije
Odette MBABAZI

(Sé)