Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare Mu Rwanda kiramenyesha abantu bose basabye akazi k’umwanya w’ubushoferi ko urutonde rw’abemerewe gukora Ikizamini cyanditse, rumanitse ku cyicaro cy’Ikigo ndetse no k’urubuga rwa Interinete y’ikigo: www.statistics.gov.rw
Ikizamini kizabera LA PALISSE Nyandungu ku wa kabiri Taliki ya 14/08/2012 saa 9h00 z’Igitondo.
 
Icyitonderwa : Ababa bafite ikibazo kubijyanye n’ikorwa ry’uru rutonde, turabasaba kuba bakwandika bagaragaza ikibazo cyabo bitarenze kuwa mbere taliki ya 13/08/2012 saa cyenda (9h00) z’umugoroba.
 
Bikorewe i Kigali ku wa 09/08/2012
 
Odette MBABAZI
Umuyobozi Mukuru w’Ungirije