Ikigo cy' Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu rwanda, gifatanyije n' Uturere n' Imirenge yose y' Igihugu, Kirashaka guha Abarimu bo mu mashuri abanza akazi k' igihe gito ko gukora Ibatura Rusange ry' Abaturage n' Imiturire mu Rwanda rizaba muri Kanama 2022. 

Usaba akazi agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

  1. Kuba ari Umunyarwanda;
  2. Kuba ari umwarimu wigisha mu mashuri abanza;
  3. Kuba ari indakemwa mu mico no mu myitwarire;
  4. Kuba azi gukoresha smart phone;
  5. Kuba afite ubuzima buzira umuze;
  6. Kuba yiteguye gukora Ibarura Rusange mu mudugudu atuyemo cyangwa undi mudugudu umwegereye.
  7. Kuba nta yindi mirimo azakora guhera tariki ya 19 Nyakanga 2022 kugeza tariki ya 05 Nzeri 2022.

Gusaba akazi bizakorwa hakoreshejwe ikoranabunga huzuzwa ibisabwa muri Form yabugenewe, Usaba akazi azanyura kuri recruitment.statistics.gov.rw; hanyuma yuzaza amakuru akenewe.

Kohereza amakuru yujujwe bizakorwa guhera tariki ya 3 kugera tariki ya 16 Ukuboza 2021; byumvikane ko itariki ntarengwa ari 16/12/2021, saa sita z' ijoro.

Bikorewe i Kigali ku wa 24 Ugushyingo 2021.

MURANGWA Yusuf 

Umuyobozi Mukuru.