Mu gihe Ibarura Rusange risigaje iminsi mike ngo rirangire, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda kirashimira abaturarwanda uburyo bitabira iki gikorwa cy'ingirakamaro.

Kikaba gishishikariza abataribaruza kubikora, cyane cyane abadakunze kuiboneka mu ngo kubera imirimo yabo, baha umukarani w'Ibarura gahunda y'igihe bazaba bari mu rugo kugira ngo aze ababarure.

Turasaba uwaba atarashyikirijwe nimero ku nzu kwihutira kubimenyesha Umuyobozi w'Umudugudu, kuko ikigamijwe ari ukugira ngo ntihazagire n'umwe usigara atabaruwe.

Bikorewe i Kigali, taliki ya 23/08/2012

MURANGWA Yusuf
Umuyobozi Mukuru