Ku nshuro ya kane, u Rwanda rurategura Ibarura Rusange ry’Abaturage n’imiturire rizaba tariki ya 16 kugeza ku ya 30 Kanama 2012, mu rwego rwo kumenya byinshi ariko biganusha ku gusobanukirwa uko abateganyirizwa bangana, ibyiciro by’imyaka y’amavuko barimo, uko batuye, uko biyongera n’ibindi.

Kuri tariki ya 16 Nyakanga 2012 kuri Hotel Umubano, ubwo Abanyamakuru basobanurirwagwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda ibyerekeranye n’iri barura, babwiwe ko hakurikijwe iteka rya Perezida wa Repubulika no02/01 ryo ku wa 07/02/2011, mu rwego rwo kugira ngo Igihugu gishobore gukora igenamigambi rihamye, ko ari ngombwa kumenya umubare n’imiterere y’abaturage bacyo mu byiciro bitandukanye, haba mu rwego rw’imibereho myiza n’ubukungu mu ngo, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’iki Kigo Muragwa Youssouf afatanije na Mutijima Nkaka Prosper Ushinzwe Ibarura ku rwego rw’Igihugu.

Nyuma y’amabarura yo muri 1978, 1991 na 2002, iri rizatuma hamenyekana imibare nyayo kandi igezweho yerekeye umubare w’Abaturarwanda, abavuka, abapfa n’abimuka buri mwaka bityo hamenyekane uburyo biyongera. Rizerekana kandi imiterere n’imibereho by’abatuye u Rwanda ku bijyanye n’ubuzima, uburezi, imirimo, itumanaho, imiturire n’umutungo w’urugo.

Rizafasha kuvugurura ikarita y’Igihugu, rigaragaza imbibi z’inzego zose z’ubutegetsi bw’Igihugu n’ibikorwaremezo biri muri buri rwego uhereye ku mudugudu ukagera ku rwego rw’Igihugu, ritange ikigereranyo cy’uko abaturarwanda bazaba bangana mu myaka iri imbere, bityo hategurwe imigambi y’amajyambere mu gihe cya hafi no mu gihe kirekire muri gahunda y’iterambere ry’Uturere, muri gahunda y’Imbaturabukungu(EDPRS-2), no muri gahunhda y’Intego z’Ikinyagihumbi(MDGs).

Bitewe n’uko ari rimwe mu mishinga y’ibanze Igihugu gishingiraho kugira ngo kigene ibigomba gukorerwa abaturage, Abayobozi b’inzego zose bakeneye kumenya umubare w’Abaturage bayobora kugira ngo bashobore gutegura igenamigambi rihamye, bazi neza abo bategenyiriza uko bangana, ibyiciro by’imyaka y’amavuko barimo, uko batuye n’uko biyongera.

Igihe ibarura rizakorerwa :

Mu midugudu yose yo mu Rwanda rizakorwa kuva tariki ya 16 kugeza ku ya 30 Kanama 2012. Ibibazo byose bizabazwa n’ibisubizo bizatangwa bibazwa byerekeye ijoro ry’Ibarura, ari ryo joro ryo ku wa 15 rishyira 16 Kanama 2012.

Bitewe n’uko Umukarani w’Ibarura azajya mu ngo bwa mbere aje kwandika numero ku nzu zituwe ari nazo zizamufasha kumenya umubare w’ingo azabarura mu gihe cyategenyijwe n’uko azazikurikiranya nta na rumwe yibagiwe cyangwa ngo arubarure kabiri, abaturage barasabwa kutazazisiba kugeza igihe cyagenewe Ibarura Rusange kirangiye.

Ibyo Abanyarwanda n’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze basabwa :

Abanyarwanda barasabwa gutanga umusanzu wabo kugira ngo rigere ku ntego zaryo aho ba Nyir’ingo basabwa gutanga ibisubizo nyabyo bigaragaza imibereho bwite y’abatuye mu rugo bose ndetse bakazirikana kubaruza abantu bose bazaba baharaye cyangwa bataharaye ndetse n’umushyitsi uzaba yaharaye mu ijoro ry’Ibarura.

Bimwe mu bizaba bikenewe, ni ukumenya amazina, igitsina, imyaka ya buri muntu, kumenya ubumuga, ubwishingizi bw’ubuzima kuri buri muntu, kumenya abana bari munsi y’imyaka 18 babana cyangwa batabana n’ababyeyi babo, kumenya gusoma no kwandika, amashuri umuntu yize n’impamyabushobozi afite, kumenya niba umuntu akora, icyo akora n’aho akorera, irangamimerere rya buri muntu, kumenya umubare w’urubyaro rw’umugore n’umubare w’abana bakiriho, ikibazo ku miturire, ibikoresho n’amatungo by’urugo, kumenya abantu bapfuye mumezi cumi n’abiri ashize n’impfu z’ababyeyi.

Source: IGIHE.COM
http://www.igihe.com/amakuru/mu-rwanda/harabura-iminsi-mike-ibarura-rusange-ry-abanyarwanda-rigatangira.html