Mu gihembwe cya mbere cya 2020, umusaruro mbumbe w’igihugu wari ufite agaciro ka Miliyari 2,452 z’amafaranga y’u Rwanda, uvuye kuri Miliyari 2,152 mu gihembwe cya mbere cya 2019. Umusaruro muri Serivisi ukomeje kuza ku isonga, aho wagize uruhare rwa 48% by’umusaruro mbumbe wose, ubuhinzi bwo bwatanze 25% naho inganda zigira uruhare rwa 19%.

Muri iki gihembwe, umusaruro mbumbe wiyongereye ku rugero rwa 3.6%. Mu byiciro bitatu by’ingenzi bigize ubukungu umusaruro wagabanutseho 1% mu buhinzi; ndetse wiyongeraho 2% mu nganda na 6% muri Serivisi.

Mu buhinzi, umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wagabanutseho 2% bitewe n’igabanuka ry’umusaruro w’imboga, umuceli, ibishyimbo n’ibinyabijumba mu gihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2020. Umusaruro w’ibigori ndetse n’urutoki biri muri bimwe bitangijwe cyane n’imvura nyinshi yaguye mugihugu. Umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu wagabanutseho 16% bitewe n’igabanuka rya 38% ry’umusaruro wa  kawa. Ku rundi ruhande umusaruro w’icyayi  wiyongereyeho 21%.

Mu nganda, Umusaruro w’inganda zitunganya ibintu bitandukanye wazamutseho 6% naho uw’ubwubatsi wazamutseho 5%. Umusaruro w’inganda zitunganya ibiribwa wazamutseho 11%; Umusaruro w’inganda zitunganya ibikomoka ku binyabutabire (amasabune ndetse n’ibikoresho by’isuku) wazamutse 5%. Ku rundi ruhande umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri wagabanutseho ku rugero rwa 26% bitewe ahanini nigabanuka ry’umusaruro wa gasegereti wagabanutseho 45% ndetse na koruta 19%. Umusaruro w’inganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi nka sima n’amatafari wagabanutse ho 6%.

Muri serivisi, umusaruro wa serivisi z’ikoranabuhanga n’itumanaho wiyongeraho 34% bitewe no kwiyongera ku guhamagara ndetse n’ikoreshwa rya interineti. Umusaruro wa serivisi z’ubuzima  wazamutseho 32% bitewe ahanini n’amafaranga leta yasohoye mukugura ibikoresho byifashishwa mubuvuzi; Ku  rundi ruhande umusaruro wa serivisi z’ibigo by’imari n’ubwishingizi wagabanutseho 5% bitewe ahanini nigabanuka ringana 45% mubikorwa byo kuvunjisha; mu gihe umusaruro w’uburezi   wo wagabanutseho 4%.

Muri iki gihembwe, habayeho igabanuka ry’umuvuduko wo kwiyongera kw’ubukungu bitewe n’icyorezo cya COVID-19. Biteganyijwe ko igihembwe cya kabiri aricyo cyagizweho ingaruka ariko ko ubukungu buzatangira kuzahuka mu gihembwe cya gatatu ndetse n’icya kane.

Ku bindi  bisobanuro birambuye, mwasura urubuga: www.statistics.gov.rw          

Bikorewe i Kigali kuwa 20  Kamena, 2020

Yusuf MURANGWA

Umuyobozi Mukuru