Ibipimo by’ingenzi byavuye mu bushakashatsi ku murimo mu Rwanda 2023
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda gikora ubushakashatsi ku bakozi n’abashomeri mu Rwanda hagamijwe kwerekana icyegeranyo cy’imibare y’abakora, abashomeri, abashoboye gukora n’ibindi bipimo bijyanye n’isoko ry’umurimo mu Rwanda.
Ubu bushakashatsi bukorwa incuro enye mu mwaka ni ukuvuga mu kwezi kwa Gashyantare, Gicurasi, Kanama ndetse n’Ugushyingo. Amakuru ava muri ubu bushakashatsi afasha inzego zitandukanye gukora igenemigambi rirebana n’umurimo mu Rwanda.
Ubushakashatsi nyir’izina bubanzirizwa n’igikorwa cyo kubara ingo ziri mu mudugugu watoranyijwe kugira ngo hatomborwe ingo zifasha gusubiza ibibazo by’ubushakashatsi.
Abarebwa n’ubu bushakashatsi basabwa korohereza abakarani b’ibarura no kubaha amakuru yuzuye kandi y’ukuri ku biganiro bagirana.
Amakuru yose atangwa agirwa ibanga kandi akifashishwa mu birebana n’ubu bushakashatsi gusa.
File | Download Count |
---|---|
Kinyarwanda (3.73 MB) | 40 |