Latest reports
Incamake : Ibipimo by'ingenzi byavuye mu bushakashatsi ku buhinzi mu mwaka w’ubuhinzi wa 2023-2024
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda gikora ubushakashatsi ku buhinzi bukubiyemo amakuru y’ ibihembwe bitatu by'ingenzi mu buhinzi mu Rwanda. Ibihembwe by’ihinga by'ingenzi birimo Igihembwe A, gitangira muri Nzeri kikarangira muri Gashyantare y’umwaka ukurikiraho, Igihembwe B gitangira muri Werurwe kikarangira muri Kamena, n'Igihembwe C gitangira muri Nyakanga kikarangira muri Nzeri.
INCAMAKE YA RAPORO Y’UBUSHAKASHATSI KU BIKORWA BINYURANYE MU RWANDA MURI 2023
Iyi ni incamake y’ubushakashatsi ku bikorwa bitandukanye mu Rwanda mu mwaka wa 2023. Iyi raporo ikubiyemo amakuru ku miterere y’imikorere y’ibigo bikora imirimo itandukanye mu Rwanda. Aya makuru yibanda ku miterere y’isoko, imiyoborere, n’ibikorwa remezo, byose bifitanye isano n’imikorere y’ibigo bikora imirimo itandukanye. Imikorere y’ibi bigo ihuzwa n’imiterere rusange y’ubukungu bw’igihugu.