Incamake : Ibipimo by'ingenzi byavuye mu bushakashatsi ku buhinzi mu mwaka w’ubuhinzi wa 2023-2024
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda gikora ubushakashatsi ku buhinzi bukubiyemo amakuru y’ ibihembwe bitatu by'ingenzi mu buhinzi mu Rwanda. Ibihembwe by’ihinga by'ingenzi birimo Igihembwe A, gitangira muri Nzeri kikarangira muri Gashyantare y’umwaka ukurikiraho, Igihembwe B gitangira muri Werurwe kikarangira muri Kamena, n'Igihembwe C gitangira muri Nyakanga kikarangira muri Nzeri.
INCAMAKE YA RAPORO Y’UBUSHAKASHATSI KU BIKORWA BINYURANYE MU RWANDA MURI 2023
Iyi ni incamake y’ubushakashatsi ku bikorwa bitandukanye mu Rwanda mu mwaka wa 2023. Iyi raporo ikubiyemo amakuru ku miterere y’imikorere y’ibigo bikora imirimo itandukanye mu Rwanda. Aya makuru yibanda ku miterere y’isoko, imiyoborere, n’ibikorwa remezo, byose bifitanye isano n’imikorere y’ibigo bikora imirimo itandukanye. Imikorere y’ibi bigo ihuzwa n’imiterere rusange y’ubukungu bw’igihugu.
INCAMAKE YA RAPORO Y’UBUSHAKASHATSI KU BIKORWA BINYURANYE MU RWANDA MURI 2022
Iyi ni incamake y’ubushakashatsi ku bikorwa bitandukanye mu Rwanda mu mwaka wa 2022. Iyi raporo ikubiyemo amakuru ku miterere y’imikorere y’ibigo bikora imirimo itandukanye mu Rwanda. Aya makuru yibanda ku miterere y’isoko, imiyoborere, n’ibikorwa remezo, byose bifitanye isano n’imikorere y’ibigo bikora imirimo itandukanye. Imikorere y’ibi bigo ihuzwa n’imiterere rusange y’ubukungu bw’igihugu.
Incamake: Ibipimo by'ingenzi byavuye mu bushakashatsi ku buhinzi mu mwaka w’ubuhinzi wa 2022-2023
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda gikora ubushakashatsi ku buhinzi bukubiyemo amakuru y’ ibihembwe bitatu by'ingenzi mu buhinzi mu Rwanda. Ibihembwe by’ihinga by'ingenzi birimo Igihembwe A, gitangira muri Nzeri kikarangira muri Gashyantare y’umwaka ukurikiraho, Igihembwe B gitangira muri Werurwe kikarangira muri Kamena, n'Igihembwe C gitangira muri Nyakanga kikarangira muri Nzeri.
UBUSHAKASHATSI BWA GATANDATU KU MIBEREHO N’UBUZIMA
Ubushakashatsi bwa gatandatu ku mibereho n’ubuzima bwakozwe mu mwaka wa 2019/2020 bwakorewe mu midugudu Magana atanu (500) yatoranyijwe mu dupande tw’ibarura (EAs) twatanzwe n’ibarura rya kane ry’abaturage n’imiturire ryo mu mwaka wa 2012. Utu dupande tw’ibarura dutoranywa mu gihugu hose, intara zose, uturere twose, hanyuma hagatoranywa udupande 388 mu bice by’icyaro ndetse n’utundi 112 mu bice by’imijyi.
Ibipimo by’ingenzi byavuye mu bushakashatsi ku murimo mu Rwanda 2023
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda gikora ubushakashatsi ku bakozi n’abashomeri mu Rwanda hagamijwe kwerekana icyegeranyo cy’imibare y’abakora, abashomeri, abashoboye gukora n’ibindi bipimo bijyanye n’isoko ry’umurimo mu Rwanda.
Ubu bushakashatsi bukorwa incuro enye mu mwaka ni ukuvuga mu kwezi kwa Gashyantare, Gicurasi, Kanama ndetse n’Ugushyingo. Amakuru ava muri ubu bushakashatsi afasha inzego zitandukanye gukora igenemigambi rirebana n’umurimo mu Rwanda.
Ibarura rusange rya 5 ry'Abaturage n'Imiturire mu Rwanda
Umubare w'abaturage uko wagiye wiyongera, ibyiciro byabo n'imiterere yabo