September 30, 2024

UBUSHAKASHATSI BWA GATANDATU KU MIBEREHO N’UBUZIMA

Ubushakashatsi bwa gatandatu ku mibereho n’ubuzima bwakozwe mu mwaka wa 2019/2020 bwakorewe mu midugudu Magana atanu (500) yatoranyijwe mu dupande tw’ibarura (EAs) twatanzwe n’ibarura rya kane ry’abaturage n’imiturire ryo mu mwaka wa 2012. Utu dupande tw’ibarura dutoranywa mu gihugu hose, intara zose, uturere twose, hanyuma hagatoranywa udupande 388 mu bice by’icyaro ndetse n’utundi 112 mu bice by’imijyi. Utu dupande tumaze gutoranywa, abakarani b’ibarura bajya gushyira numero ku nzu zose zo muri utwo dupande, hanyuma muri buri gapande, hagatoranywamo ingo makumyabiri n’esheshatu (26HHs), bityo igiteranyo cy’ingo zose ziba zatoranyijwe zikagera ku bihumbi cumi na bitatu (13 000 HHs). Raporo y’ubushakashatsi bwose yasohotse mu kwezi k’Ukuboza 2021 yakorewe ku ngo ibihumbi cumi na bibiri na magana cyenda na mirongo ine n’icyenda (12 949). Abagore bari ibihumbi cumi na bine na magana atandatu na mirongo itatu na bane (14,634), bafite imyaka 15 kugeza 49. Abagabo bari ibihumbi bitandatu na magana ane na mirongo irindwi n’umwe (6471) bafite imyaka 15 kugeza 59

FileDownload Count
PDF icon Kinyarwanda (1.52 MB)17