Incamake: Ibipimo by'ingenzi byavuye mu bushakashatsi ku buhinzi mu mwaka w’ubuhinzi wa 2022-2023
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda gikora ubushakashatsi ku buhinzi bukubiyemo amakuru y’ ibihembwe bitatu by'ingenzi mu buhinzi mu Rwanda. Ibihembwe by’ihinga by'ingenzi birimo Igihembwe A, gitangira muri Nzeri kikarangira muri Gashyantare y’umwaka ukurikiraho, Igihembwe B gitangira muri Werurwe kikarangira muri Kamena, n'Igihembwe C gitangira muri Nyakanga kikarangira muri Nzeri. Muri ayo makuru harimo agendanye n’ubuso bwahinzweho, umusaruro wabonetse n’ikoreshwa ryawo, ikoreshwa ry’inyongeramusaruro ndetse n’amakuru yerekeranye n’ibindi bikorwa bifasha mukubungabunga ubutaka no kongera umusaruro.
Mu mwaka w’ubuhinzi 2022/2023, ubushakashatsi ku buhinzi bukorwa buri gihembwe cy’ihinga bwakorewe mu dupande tw’ibarura 1.200 no ku bahinzi banini 345. Muri uyu mwaka w’ubuhinzi, ubuso bw’ubutaka bw’igihugu bwari hegitari miliyoni 2,377. Mu gihembwe A, Ubutaka bwakoreshejwe mu buhinzi bwari hegitari miliyoni 1,367 bingana na 57,5% by’ubutaka bwose mu gihe hegitari miliyoni 1,345 bingana na 56,6% aribwo bwakoreshejwe mu gihembwe B. Ibihingwa byerera igihembwe byari ku buso bungana na hegitari miliyoni 1 mu gihembwe A mu gihe byari kuri hegitari 983 mu gihembwe B.
File | Download Count |
---|---|
Incamake mu Kinyarwanda (2.15 MB) | 10 |