Igikorwa cy’ibarura rya kane ry’abaturage batuye u Rwanda ryatangiye tariki 16/08/2012 ku rwego rw’akarere ka Nyanza ryahereye mu rugo rwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyentwari.

Ku isaha ya saa mbiri za mu gitondo nibwo umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare yari ageze mu rugo rwa Guverineri ruri mu mudugudu wa Kivumu, akagali ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Nk’uko amabwiriza agenga iri barura rya kane ry’abaturage b’u Rwanda abiteganya ibisubizo bitangwa na buri muntu utuye urugo ni ibanga hagati ye n’umukarani w’ibarura.

Ubwo ibarura ryari rimaze gukorerwa Guverineri Alphonse Munyentweri yagarutse ku bintu by’ingenzi yabajijwe n’umukarani w’ibarura.

Ati: “Mu makuru ntanze harimo kugaragaza amazina, igitsina n’imyaka ya buri muntu, indimi akoresha, umutungo uri mu rugo mbese byari amakuru ajyanye n’imibereho y’umuntu muri rusange”.

Yakomeje avuga ko ibibazo yabajijwe byari bigamije kumenya irangamimerere ye, umubare w’abana yabyaye, umurimo we n’ibindi byafasha mu igenamigambi rigamije iterambere rya buri muturage w’Umunyarwanda.

Andi makuru Guverineri w’Intara y’amajyepfo yabajijwe arebana n’abaraye mu rugo iwe mu ijoro rishyira tariki 16/08/2012 ari naryo joro ry’ifatizo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, nawe ari mu baturage b’ako karere babaruwe babimburiye abandi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza nawe avuga ko ibarura ry’abaturage yakorewe iwe mu rugo aho atuye i Mugandamure mu kagali ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza ryibanze ku buzima bw’iminsi yose asanzwemo.

Ati: “iri barura rwose amakuru ribaza ni amakuru akenewe kugira ngo tumenye ubuzima bw’igihugu n’ubwo abaturage babamo ndetse n’icyo igenamigambi ryashingiraho ribateza imbere”.

Avuga ko buri wese agiye atanga amakuru nyayo yafasha mu kugaragaza ishusho y’igihugu noneho igenamigambi ryose riteganwa rigashingira kubyo Abanyarwanda bakeneye byihutirwa kurusha ibindi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza yamaganiye kure abantu bihisha inyuma y’imwemerere y’amadini bakavuga ko hari ikindi ibarura ry’abaturage rigamije kitari ukubageza ku iterambere.

Mu mvugo ye bwite yabivuze atya: “ Barimo baratubaza amazina yacu, abana dufite, amashuli twize n’ibindi”.

Murenzi Abdallah asanga kuba umuturage yatanga amakuru nk’ayo ntaho bihuriye n’imyemerere kuko ibiyavuyemo bizashyira abantu mu byiciro hakamenyekana abasaza n’abakiri urubyiruko, abize n’abatarize bityo bose bagashobora kugira icyo bateganyirizwa cyabafasha gutera imbere.

Ibarura rya kane ry’abaturage ryatangiye gukorwa tariki 16/08/2012 rizarangira tariki 30/08/2012 nk’uko; Abalikumwe François, umuhuzabikorwa waryo mu karere ka Nyanza abivuga.


SOURCE: Kigali Today
http://www.kigalitoday.com/spip.php?article4823