Kimwe n’abandi Banyarwanda bose, kuri uyu wa Kane tariki 16 Kanama, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye ibarura rusange rya kane ry’abaturage, aho yibaruje ndetse abaruza abo acumbikiye mu rugo rwe.

Ahagana saa sita z’amanywa nibwo umukarani w’ibarura ari we Yusuf Murangwa unayobora Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare, yageze mu rugo rwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ruri mu Kiyovu mu karere ka Nyarugenge. Perezida Paul Kagame yakiriye umukarani w’ibarura ndetse asubiza ibibazo bitandukanye yabazwaga kuri giti cye no ku muryango we.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Yusuf Murangwa wabaruye Perezida Kagame, yatangaje ko ibibazo bamubajije ari ibisanzwe bibazwa abandi Banyarwanda bose. Bimwe muri byo bijyanye n’imyirondoro ye, aho atuye, abatuye mu rugo rwe n’icyo bapfana, niba hari ubumuga bafite n’icyabuteye, ibyo atunze mu rugo, uko bakoresha internet n’ibindi.

Yakomeje avuga ko Perezida Kagame yatanze amakuru neza, ati”Yaduhaye amakuru neza, atuje kandi aduha umwanya uhagije.” Yongeyeho ko ubundi ibarura riba rigomba gukorwa mu minota iri hagati ya 30 na 45 kandi ari ko byagenze.
 

Yusuf Murangwa yasobanuye ko ibijyanye n’amakuru yatanzwe mu ibarura biguma ari ibanga hagati y’uwabaruwe n’umukarani w’ibarura.

Ibarura rusange ry’abaturage riri kuba ku nshuro ya kane, ryatangijwe kuri uyu wa Kane tariki 16 Kanama mu gihugu hose, rikazakorwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri hagendewe ku ijoro ry’ibarura ryo ku itariki 15 rishyira 16 Kanama 2012.

Abanyarwanda batuye mu mahanga, nabo ntibazacikanwa kuko bazabarurirwa kuri za Ambasade z’u Rwanda mu bihugu barimo.

Nk’uko byasobanuwe na Youssuf Murangwa, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kirifuza nta munyarwanda wacikanwa atabaruwe, niyo mpamvu abakarani b’ibarura basabwe kujya basiga ubutumwa bwo kwaka gahunda yo kubonana n’abantu, mu gihe bageze iwabo bagasanga nta muntu uhari.

Iri barura rusange ry’abaturage rizatwara akayabo ka Miliyari 16 z’Amafaranga y’u Rwanda, ibisubizo bya mbere bikazatangazwa mu Kuboza 2012 bigaragaza imibare y’abaturage n’uturere batuyemo, naho imibare ya nyuma isesenguye izatangazwa mu mpera za 2013.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare gikomeje gushishikariza abaturage kwibaruza, kugira ngo Leta ibashe gukora igenamigambi rihamye, igendeye ku mibare nyayo y’abaturage n’imibereho yabo.


SOURCE: igihe.com
http://www.igihe.com/amakuru/mu-rwanda/perezida-paul-kagame-n-umuryango-we-babaruwe.html