Urugo rwa Prezida wa Repubulika, Paul Kagame, ruri mu rwibarujwe kuri uyu wa kane tariki ya 16/08/2012 ubwo igikorwa cy’ibarura rusange rya kane cyatangiraga mu gihugu hose, mu rwego rwo gutanga urugero ku bandi Banyarwanda bose.


Ahagana mu masaa tanu z’igitondo nibwo Perezida Kagame yakiraga mu rugo iwe, Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR), Yusufu Murangwa, wabaye umukarani w’ibarura mu ngo z’abayobozi bakuru b’igihugu.

Murangwa yavuze ko nta kintu kidasanzwe urugo rwa Perezida Kagame rwabajijwe, gitandukanye n’ibyabajijwe abandi baturage mu gihugu hose. Iby’ingezi bibazwa ni umwirondoro wa buri muntu, imibereho, n’umutungo bafite mu rugo.

Yagize ati: “Namubajije abatuye mu rugo iwe, umubare wabo, icyo bapfana, ubumuga bafite n’icyabuteye, niba bafite amazi n’umuriro, niba hari ibyo batunze by’ibanze nka radio, tereviziyo, internet, n’ibindi.”

Ku kijyanye n’uko urugo rwa Perezida wa Repubulika usanga rukorwamo n’abantu benshi bikaba byamugora kuvuga umwirondoro wabo bose, Umuyobozi mukuru wa NISR yavuze ko abo bantu bagomba kujya kwibaruriza mu ngo z’iwabo.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare asaba ko abantu batari mu ngo zabo bitewe n’uko baba bagiye mu mirimo hirya no hino, bagomba gusiga mu rugo urwandiko rumenyesha umukarani w’ibarura igihe bazabonekera.

Abanyarwanda bari hanze y’igihugu nabo basabwe kujya kwibaruza kuri za Ambasade z’u Rwanda ziri mu bihugu barimo. Kwibaruza ni itegeko kuri buri Munyarwanda; nk’uko ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) kibisaba.

Umuyobozi wa NISR yatangaje ko yishimiye umwanya uhagije Perezida Kagame yatanze wo kugirango bamubarure, we n’umuryango we. Umukarani w’ibarura asabwa kumara iminota iri hagati ya 30 na 45 muri buri rugo, abaza ibyo asabwa byanditse ku ifishi y’ibarura.

Ibarura rusange rya kane ribaye mu Rwanda, ryatangiye kuri uyu wa kane rizarangira tariki 30/08/2012. Imibare ya mbere y’ibyavuyemo izatangazwa mu kwezi kwa 12 k’uyu mwaka wa 2012, naho imibare ihamye ikazatangazwa mu mpera z’umwaka utaha wa 2013; nk’uko Umuyobozi mukuru wa NISR yabitangaje.

SOURCE: Kigali Today
Photo:Copyright All rights reserved by Paul Kagame
http://www.kigalitoday.com/spip.php?article4826