Kimwe n’abandi Banyarwanda bose, kuri uyu wa Kane tariki 16 Kanama, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye ibarura rusange rya kane ry’abaturage, aho yibaruje ndetse abaruza abo acumbikiye mu rugo rwe.
Urugo rwa Prezida wa Repubulika, Paul Kagame, ruri mu rwibarujwe kuri uyu wa kane tariki ya 16/08/2012 ubwo igikorwa cy’ibarura rusange rya kane cyatangiraga mu gihugu hose, mu rwego rwo gutanga urugero ku bandi Banyarwanda bose.
Igikorwa cy’ibarura rya kane ry’abaturage batuye u Rwanda ryatangiye tariki 16/08/2012 ku rwego rw’akarere ka Nyanza ryahereye mu rugo rwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyentwari.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare Mu Rwanda kiramenyesha abantu bose basabye akazi k’umwanya w’ubushoferi ko urutonde rw’abemerewe gukora Ikizamini cyanditse, rumanitse ku cyicaro cy’Ikigo ndetse no k’urubuga rwa Interinete y’ikigo: www.statistics.gov.rw
Ikizamini kizabera LA PALISSE Nyandungu ku wa kabiri Taliki ya 14/08/2012 saa 9h00 z’Igitondo.